Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje amabwiriza mashya yemerera utubari, amaresitora n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo gukora amasaha yongereweho mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, hagamijwe korohereza Abanyarwanda n’abasura igihugu mu bikorwa byo kwidagadura.
Aya mabwiriza yatangajwe kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza
2025, mu itangazo RDB yasohoye ku gicamunsi, agaragaza uko amasaha y’agateganyo
azagenga imikorere y’ibikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira
abantu, mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira uw’2026.
Mu itangazo ryayo, RDB yatangaje ko aya mabwiriza agamije
kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka no korohereza Abanyarwanda n’abatembera u
Rwanda kwishimira ibikorwa by’imyidagaduro n’ubukerarugendo.
RDB yagize iti:“Mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu minsi
mikuru isoza umwaka, no mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u
Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura bisoza umwaka, Urwego
Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwashyizeho amasaha y’agateganyo azagenga
ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 22 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 05 Mutarama
2026.”
Muri aya mabwiriza, RDB yatangaje ko amaduka n’ibigo bikorerwamo
ubucuruzi bunyuranye birimo amaresitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa
gukora kugeza saa Cyenda mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.
Ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru (weekend), ndetse no ku minsi
y’ibiruhuko rusange, ibi bikorwa byemerewe gukora ijoro ryose kugeza bucyeye,
mu rwego rwo gufasha abakiliya n’abashyitsi kwishimira iminsi mikuru nta nkomyi
y’amasaha.
Nubwo amasaha y’imikorere yongereweho, RDB yashimangiye ko
amabwiriza asanzwe agenga imyitwarire n’umutekano agomba gukomeza kubahirizwa.
Ayo arimo kugabanya urusaku rurenze urugero, kwirinda gutanga cyangwa kunywa
inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, no kudaha inzoga umuntu bigaragara ko
yamaze gusinda.
RDB kandi yongeye kwibutsa abaturage n’abasura igihugu ko
bagomba kunywa ibisindisha mu rugero, kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga
banyoye inzoga, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha
imihanda.
Aya mabwiriza mashya ya RDB azakurikizwa by’agateganyo mu minsi mikuru isoza
umwaka wa 2025, agamije guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro, mu gihe
hateganywa ko ibikorwa byose bizakomeza gukorwa hubahirizwa amategeko
n’amabwiriza agenga umutekano n’imyitwarire rusange.
IMIHIGO NEWS-imihigonews.rw

0 Comments
Imihigonews